Duration 7:46

Kizito Mihigo - INUMA - Le clip (The video clip)

1 978 876 watched
0
4.4 K
Published 14 Aug 2011

Lyrics : 1. Inuma y'urukundo n'amahoro mu bantu Inuma yo gusaba imbabazi no kuzitanga Inuma y'Ubushake bwo kwiyunga, iyo numa niyo nziza niyo dukeneye Inuma y'umutuzo n'ubutabera Inuma y'ubuhanga n'ubushishozi Inuma y'umurava mu murimo udutunze Iyo numa niyo nziza niyo dukeneye. Wa numa we ngwino.. R/ Wa numa we ngwino twibanire Wa numa we ngwino mu kirere cy'u Rwanda Wa numa we ngwino duhamye ukwemera Wa numa we ngwino uduherekeze 2. Ibaba ryayo rya mbere risa n'amaraso Ibaba ryayo rya kabiri ni nk'amazi Umutwe wayo usa n'umukororombya Iyo numa n'iyo nziza niyo twe twimitse Iguruka iririmba ubudahemuka Iguruka ibyuna kubaho no kubana Intero yayo n'iy'ubutagoma Iyo numa niyo nziza niyo twe twimitse 3.Mu nzira y'Urukundo igana Imana Mu nema y'umutuzo igana amahoro Mu ngabire yo kwicisha bugufi by'ingenzi Iyo numa niho ikunda gukora icyari. Yisasira imigenzo y'ubudatenguha Ikiyorosa isengesho ry'ibisingizo Igoboka abahanzi batakigira inganzo Iyo numa niyo nziza niyo dukeneye. 4. Hariho abayikunda batazi ko ariyo Bamara kuyitahura bakemera Bagasingiza Imana umutware wa Roho, Iyo numa niyo nziza niyo twe twimitse Bavuga indimi zose mu bihugu ibihumbi Batanga ubuhamya bashize amanga Bavugisha ukuri kutagira ikizinga Iyo numa niyo nziza niyo twe twimitse. 5. Hahirwa umuntu urota kumera nk'inuma Akifuza kuguruka atanga amahoro Hahirwa umuntu utuye mu cyari cy'urukundo iyo numa niyo nziza niyo dukeneye Jye nzaririmba iteka imbabazi mu bantu, jye nzaririmba iteka impuhwe z'iyaduhanze, Yarangiza ikamanuka ikaza kudupfira, Iyo numa niyo nziza niyo jye nimitse. Kizito Mihigo official website: http://www.kizitomihigo.com

Category

Show more

Comments - 370